Sida ni imwe mu ndwara itarabonerwa umuti n’urukingo kugeza magingo aya,ahubwo ababana nubwandu bwagakoko gatera SIDA bafata imiti ibagabanyiriza ubukana.Nkuko bigaragazwa nikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kigaragaza ko ubwandu bwa sida bwiyongera uko bwije nuko bukeye muntara yuburasirazuba bw’u Rwanda.
Abayobozi basabwe kurushaho guha imbaraga ibigo by’urubyiruko kugira ngo rumenye amakuru yanyayo ku ndwara ya SIDA.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kanama 2023, mu bukangurambaga bw’ibyumweru bibiri bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC,ku bufatanye n’Intara y’Uburasirazuba, bugamije kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Tujyanemo dukumire ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.”
Yifashishije imibare yagiye iva mu bushakashatsi mu myaka itandukanye, Umukozi wa RBC ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA, Dr Basile Ikuzo yavuze ko mu mwaka wa 2019/2020, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugera kuri 24, abakobwa bafite ubumenyi kuri SIDA bangana na 59% mu gihe abahungu ari 57%.
Uretse Uturere tw’umujyi wa Kigali tuza imbere ku bantu bafite Virusi itera SIDA, bari mu kigero cy’imyaka 15 kugera kuri 49, ngo Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, Rwamagana, Bugesera na Kayonza nitwo duhita dukurikiraho nanone Kirehe na Gatsibo tukaza ku mwanya wa 10 n’uwa 11.
Yavuze ko mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu, umubare w’abandura Virusi itera SIDA wagiye ugabanuka, mu Ntara y’Iburasirazuba ho wariyongereye uva kuri 2.1% mu mwaka wa 2010, ugera kuri 2.5% mu mwaka wa 2018/2019.
Yagize ati “Ubwandu bushya ahanini buri mu rubyiruko munsi y’imyaka 35 kandi nanone ugasanga igitsina gore ari cyo kibangamiwe cyane kurusha bagenzi babo b’abagabo.”
Ubwiyongere bw’ubwandu bushya buri mwaka ngo bugaragara mu Turere tw’Umujyi wa Kigali ndetse n’Uturere twa Rwamagana, Bugesera na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.
Nyamara ariko ngo Igihugu cyari cyarabashije guhangana n’ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA aho bwavuye ku bantu 27 ku 10,000 mu mwaka wa 2014 bagera ku 8 ku 10,000 mu mwaka wa 2019 ndetse n’umuvuduko wo kwandura ukaba uri munsi ya 3%.
Imibare yo kwa muganga yo mu mwaka wa 2022/2023, igaragaza ko mu bantu benshi bagiye kwipimisha inda batwite bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko Uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba ari two tuza imbere y’utundi twose.
Ubwandu bushya kandi bukomeza kuzamuka ku bagore bakora uburaya mu Ntara y’Iburasirazuba aho bugeze kuri 42% ugereranyije na 32% ku rwego rw’Igihugu. ni mu gihe nanone abagabo baryaman bahuje ibitsina mu Ntara y’Iburasirazuba ubwandu buri ku kigero cya 10.4% mu gihe ku rwego rw’Igihugu buri kuri 6.5%.
Ubukangurambaga ngo buzibanda cyane ku gushishikariza abantu kwipimisha bakamenya uko bahagaze no kwifata
Ubukangurambaga ngo buzibanda cyane ku gushishikariza abantu kwipimisha bakamenya uko bahagaze no kwifata
Dr Ikuzo, avuga ko hashingiwe kuri iyi mibare hakiri icyuho mu bijyanye no kwirinda virusi itera SIDA haba ku bwandu bushya ndetse n’abafata imiti batayifata uko bikwiye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ko bagiye kurushaho gukangurira abaturage cyane urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA ariko no kubashishikariza kwipimisha bakamenya uko bahagaze ndetse n’abafata imiti bakayifata neza.
Schadrack Niyibigira