Ku wa Mbere Tariki ya 31 Gicurasi 2021, ubwato bwarimo abagenzi benshi barimo abakomoka mu gihugu cya Koreya y’Epfo bwashimutiwe mu Nyanja ya Atlantica hafi y’umwaro w’igihugu cya Benin mu burengerazuba bwa Afurika.
Nkuko bitangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Koreya Y’Epfo Yon Yap ,ubu bwato bwashimuswe bwarimo abagenzi 36 barimo abanya-Koreya y’Epfo bane basanzwe bakora umwuga w’uburobyi.Yagize ati”Ba rushimusi bashimuse abanya Koreya y’epfo 4 n’abandi banyamahanga bari kumwe nabo mu bwato”
Iyi Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ikomeje gukoranira hafi na Ambasade zayo zo mu burengerazuba bwa Afurika hagamijwe kumenya impamvu nyamukuru yaba yateye iri shimutwa .
Si ubwa mbere muri aka gace k’inyanja hashimutiwemo abanya Koreya ya Ruguru kuko no mu cyumweru gishize abandi banya Koreya Yepfo bashimutiwe mu mazi y’inyanja ya Atlantica , ku mwaro w’igihugu cya Ghana nabo kugeza magingo aya bakaba bataraboneka.