Kuri uyu wa 18 Ukuboza ubwato bwa gisirikare bwa Thailand bwagiriye impanuka mu Nyanja abagera kuri 31 baburirwa irengero mu bantu 100 bari bari muri ubu bwato.
Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru aho ,inzego zishinzwe umutekano zatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ko hatabawe abantu 75 mu gihe abandi 31 baburiwe irengero mu nyanja.
Umuvugizi w’igisirikare cyo mu mazi, Admiral Pogkrong Monthardpalin yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati “Hashize amasaha 12 dushakisha ariko turacyakomeza gushakisha.”
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bashakishije ijoro ryose bareba ko bagira abo barokora mu bakozweho n’iyi mpanuka ndetse ibikorwa byari bigikomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ndetse hakorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Admiral Pogkrong Monthardpalin yakomeje agira ati “Ibi ntibyigeze bibaho na rimwe mu mateka y’igisirikare cyacu cyane cyane ku bwato bwari bukiri buzima.”
Umuhoza Yves