ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo (MONUSCO)zakajije ibikorwa by’irondo no gucunga umutekano muri Teritwari ya Beni ibarizwa mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Impamvu nyamukuru ni ubwicanyi n’ubusahuzi bimaze igihe bwibasira abaturage bo muri teritwari ya Beni bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mwako gace ,izishyirwa mu majwi cyane akaba ari inyeshyamba za FDLR na ADF.
Ni kwizo mpavu, Ubuyobozi bwa MONUSCO bwongereye umubare
w’abasirikare, imodoka z’intambara, no gukaza irondo mu gace ka Eringiti-Kainama , umuhanda uva mu gace ka Mbao werekeza Kamango na Beni- Kasindi mu rwego rwo gukumira ubugizi bwa nabi ,ubwicanyi, n’ubusahuzi bukomeje gukorerwa abaturage bikozwe niyo mitwe y’inyeshyamba ya FDLR na ADF.
Ingabo za MONUSCO zanatangaje ko zigiye kongera ubufatanye n’ingabo za FARDC kugirango zibashye guhashya no guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ibangamiye abaturage bo muri teritwari ya Beni.
Mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye iherutse kuba hakoreshejwe ikoranubuhanga Perezida Kisekedi yatangarije isi ko agace k’uburasirazuba bwa Congo,abaturage bahaturiye bagiye guhumeka amahoro,Leta ya Congo ifatanyije na MONUSCO bagiye gukaza umutekano muri ako gace,kugeza ubu, uburasirazuba bwa Congo bubarizwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 182,imitwe 5 ikaba ari iya abanyarwanda,uBurundi imitwe 3,Uganda n’imitwe 2.
Hategekimana Claude