Kutarya inyama biri mu rwego rwo gushishikariza abantu ibyiza birimo n’inyungu bifitiye ubuzima bwacu , byaba kuri twe ubwacu ndetse no kubidukikije.
Umunsi mpuzamahanga w’abatarya inyama watangijwe mu mwaka 1994,watangijwe na Luis Walis, ubwo yatangiraga ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukora amahitamo akomeye ku mirire, bakazibukira inyama bakibanda kubimera.
Abizihiza uyu munsi rero nibo bita aba-vegetalian(abatarya inyama),abatarya inyama ubwo baba barya ibikomoka ku bimera birumvikana.
Abatarya inyama n’ibindi bikomoka ku matungo babibonera mu bimera cyane ,abarya inyama babizi bavugako baba bari gushakamo vitamin B12, nyamara ubushakashatsi bwemeza ko hari ibindi bimera ushobora kuyibonamo nk’ibihumyo.
Abatarya inyama bashobora gukoresha ibihumyo mu rwego rwo kugirango bunguke iyo vitamin, uretse ko vitamin B12 wanayibona no mu magi. Hari abatekereza ko iyo ushaka isuku ya roho urya ibimera, naho ibikomoka ku matungo bikangiriza roho.
Kuba umuntu yahitamo kutarya inyama bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye, uretse ko hari n’abatarya ibikomoka ku matungo batazi n’impamvu yabibateye, ari umubiri wabo utabyemera.
Abandi bakaba bazirya ntizigire icyo zibatwara, ariko burya hari n’ibiba byarahungabanyije umuntu bikaba byatuma atarya inyama aho ashobora kuzibona bikaba byagira icyo bimwibutsa bikamutera kugubwa nabi, urugero nko mu ntambara cyangwa ikindi gihe bikaba byaba intandaro yo kutarya inyama. Hari n’abazireba bakaba bahungabana, bakagira ikibazo.
Hari n’abandi bahitamo kutarya inyama bitewe n’ingaruka zigira ku buzima,ahanini bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, kuba inyamaswa zirya microbe nyinshi, imiti z’iterwa n’ibindi bitandukanye, aho rero niho haturuka indwara zikomeye harimo umuvuduko w’amaraso, kanseri, Diabete n’izindi.
10% by’inyama n’ ibizikomokaho ni nyirabayazana w’imfu zitandukanye zigera ku bantu,na none hakiyongeraho uburyo inyama zisigaye zitegurwa,uburyo inyamaswa zikorerwa iyicarubozo zijyanwa kubagwa,amatungo birayananiza bikayatera stress nabyo biri mubyangiriza ubwiza bw’inyama, uburyo zibikwa kugirango zitangirika vuba, nabyo bishobora kuba intandaro y’indwara ya kanseri.
Uburyo bwo guteka inyama bitewe nuko zimwe mu ntungamubiri zibamo zitinya ubushyuhe, bikaba byaba ngombwa ko ugabanya igihe cyo kuziteka. Ikibazo gikomeye ni uko no kuziteka igihe gito nko munsi y’iminota 30 hari za microbe zidapfa.kandi iyo zitetswe igihe kirekire. Hari ibinyabutabite nka nitrosamine na benzopilaine bitera indwara ya kanseri. ( Haba guteka inyama igihe kirekire cyangwa kigufi byose biba intandaro y’ibibazo by’ubuzima).
Ibigize inyama harimo urugimbu rufata umwanya wa mbere mu gutera indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, umubyibuho ukabije ndetse n’indwara ya diabete, na none kandi ubutare bwinshi buba mu nyama bushobora kuba inkomoko ya kanseri.
Imyororere igezweho y’amatungo hasigaye hakoreshwa inkingo, imiti yongera umusaruro vuba y’imikurire ya vuba vuba y’amatungo ibi nabyo biri mu bibazo bishobora gutera ikibazo ubuzima bw’abantu.
Umubiri w’abantu ugorwa cyane no guhangana n’ingaruka zituruka ku nyama by’umwihariko iziba zinjiye mu mubiri muri rusange akaba ari kimwe mubyo wazirikana ku bijyanye n’inyama.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com