Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yavuze ko intego ye ya mbere mu Gisirikare ayigezeho yo kongera guhuza ubumwe bw’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’icya Uganda (UPDF) aboneraho kubirira abanzi b’Ibihugu byombi ko bagiye guhura n’akaga.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umujyanama we wihariye, amaze iminsi agaragaza ko Igisirikare cya Uganda ndetse n’icy’u Rwanda ari ntashyikirwa haba muri Afurika ndetse no ku Isi.
Uyu musirikare uri mu bakomeye muri Uganda, yavuze ko imwe mu ntego ze mu buzima bwa Gisirikare yayigezeho.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Gen Muhoozi yagize ati “Nageze ku ntego yanjye ya mbere mu buzima bwa gisirikare. Kongera kunga ubumwe bwa UPDF na RDF! Ubwo ubu twongeye kunga ubumwe, abanzi bacu bagiye guhura n’akaga.”
I have achieved my first goal in my military life. The reunification of UPDF and RDF! Now that we are reunited our enemies will pay!!
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) May 2, 2022
Gen Muhoozi atangaje ibi nyuma y’iminsi micye Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda bigaragaza ko byongeye kunga ubumwe nyuma y’igihe byari bimaze birebana ay’ingwe kubera ibikorwa bibi Uganda yakoreraga u Rwanda birimo gutera inkunga abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uku kuzahura umubano byashimangiwe n’urugendo rw’amateka Perezida Paul Kagame yagiriye muri Uganda tariki 24 Mata 2022 ubwo yari anitabiriye ibirori by’isabukuru ya Muhoozi.
Muri birori by’iyi sabukuru, Perezida Kagame yashimiye Muhoozi kubera uruhare yagize mu kubyutsa umubano w’Ibihugu byombi.
Mu ijambo yavugiye muri ibi birori, Umukuru w’u Rwanda yahishuye uko Muhoozi yashakishije nimero ze akamwandikira amusaba kumusura, na we akamwemerera.
Mu butumwa Muhoozi akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga, akunze kugaruka kuri Perezida Paul Kagame yakunze kwita “Se wabo” amushimira ubushishozi bwe ndetse no kuba ari umwe mu basirikare beza azi babayeho.
RWANDATRIBUNE.COM