Sosiyete sivile ya Kasindi mu Teritwari ya Beni (Amajyaruguru ya Kivu) irahamagarira ingabo gukora ibishoboka byose bagahagarika ibitero bya M23 yerekeza mu majyaruguru ya kure y’iyi ntara.
Babigarutseho nyuma y’uko M23 ifashe agace gakungahaye ku burobyi ka Vitshumbi ku nkombe z’ikiyaga cya Edward.
Joël Kitausa, perezida wa sosiyete sivile i Kasindi ati: “Mu byukuri duhangayikishijwe no gufata ubutaka bunini kwa M23 muri Rutshuru. Kubera ko twe i Kasindi, duturanye na Vitshumbi, ingabo zigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bitero bihagarare.”
Yakomeje avuga ko teritwari za Beni na Lubero, kugeza ubu zikomeje kuba ahantu honyine mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru M23 itaragera.