Impungenge ni nkinshi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’agahenge kamaze igihe kigera ku kwezi kose, ubu abaturage, abasirikare ndetse n’abagize ingabongabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EACRC) zatangajefite ubwoba kuko Leta yamaze gutangaza ko itazaganira n’izi nyeshyamba, mu gihe zo zari ziteguye.
Gusa nubwo M23 yasubiye inyuma nk’uko byatangajwe n’impuguke, ndetse no mu magenzura yakozwe yose, aka garagaza izi nyeshyamba zavuye mu bice zari zarafashe, ababikurikiranira hafi bemeza ko izi nyeshyamba zishobora kongera kumanukana umurindi zikongera kwigarurira ibice bitandukanye by’iki gihugu.
Abaturage bo mu bice byari byarigaruriwe n’izi nyeshyamba bakunze kugaragaza ko bababajwe no gusubira inyuma kwa M23 kuko bakimara kugenda aba baturage batangiye kwicwa n’inyeshyamba za zirimo iza FDLR Mai Mai, Nyatura n’abandi.
Icyakora izi nyeshyamba zimaze kugaragaza ko zashyize mu bikorwa ibyo zasabwaga n’imyanzuro y’abakuru b’ibihugu , igihugu cyabo cyo cyahise kigaragaza ko kidashobora kugirana ibiganiro n’izi nyeshyamba, bashinja kuba umutwe w’iterabwoba ndetse bakazishinja gukorana n’ibihugu by’amahanga.
Kuri uyu wa 16 Mata izi nyeshyamba zavuye muri centre ya Tongo muri teritwari ya Rutshuru, nk’uko Gen Jeff Nyagah, umugaba mukuru w’izi ngabo z’akarere, yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wa 17 Mata ubwo bari i Goma.
Izi nyeshyamba zavuye muri aka gace kugira ngo ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zihajye hanyuma zifungure umuhanda Bunagana-Rutshuru-Rumangabo-Kibumba-Goma. Aha Tongo hahise hajya ingabo za Kenya.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Gen Nyagah yavuze ko muri uku kwezi inyeshyamba za M23 zasubiye inyuma bigaragara kuburyo bugaragara ziva aho zari zarafashe. Gusa benshi bakomeje kuvuga ko aka gahenge gahishe byinshi.