Inzego nkuru zishinzwe ikorwa ry’intwaro mu Bwongereza ziri mubiganiro bigamije kubaka ingandazikora intwaro muri Ukraine,mu rwego rwokwihaza mubikoresho bya gisirikare.
Ni irushanwa ubwongereza birimo guhanganiramo n’ubufaransa ndetse n’ubudage,na byo byamaze kumvikana na Leta ya Ukraine kuri uyu mushinga.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Russian Today yatangaje ko intwaro zisanzwe ndetse n’imodoka z’intambara arizo ubwongereza bwifuza guheraho mugihe ibiganiro n’abayobozi bo muri Ukraine baba babyemeye.
Kugeza ubu bamwe mubayobozi b’u Bwongereza bamaze gusura Ukraine ngo barebe aho bashobara gushyira uruganda n’uburyo bafatanya na Leta y’icyo gihugu.
Ni amakuru atangajwe mugihe ibihugu by’I Burayi bikomeje kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine,zogufasha icyo gihugu kurwana n’uburusiya muntambara imaze umwaka urenga.
Si ibi gusa kuko Perezida wa Ukraine aherutse gusaba ibi bihugu by’I Burayi n’Amerika kuboherereza intwaro zikomeye kugira ngo babashe guhangana n’igihugu cy’Uburusiya
Mukarutesi Jessica