Abayobozi babiri bo mu gihugu cya Arabie Saoudite bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi rwabaye mu mwaka wa 2018 bari ku rutonde rw’abo igihugu cy’ubwongereza cyabafatiye ibihano birimo gufatirwa imitungo yabo iri ku butaka bw’Ubwongereza.
Aba bafatiwe ibihano hamwe n’abandi banya-Arabie Saoudite 20 bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Khashoggi rwabereye muri ambasade y’icyo gihugu iri mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya.
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Dominic Raab, yavuze ko gushyiraho ibyo bihano ari uburyo bunoze bwo gutanga ubutumwa bwumvikana neza ku bo bwise abanyagitugu ruharwa.
Aba n’abandi bagaragara kuri uru rutonde ngo banakora ubucuruzi bwungukira mu kumena amaraso y’inzira karengane.
Uru rutonde rugaragaraho abantu 47 ,urutonde Ubwongereza buvuga ko ari urw’abicanyi ruharwa.
Usibye abaregwa kugira uruhare mu iyicwa ry’umunyamakuru Khashoggi,uru rutonde rugaragaraho kandi abantu bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamategeko w’Umurusiya Sergei Magnitsky rwabaye mu mwaka wa 2009.
Ni abarusiya 25 bavugwaho kugira uruhare mu gushinyagurira no kwica Sergei Magnitsky, washyize ahagaragara uburyo itsinda ry’abasoresha n’abapolisi barya ruswa.
Aba bafatiwe imitungo yabo ndetse ntibemerewe kwinjira mu gihugu cy’Ubwongereza.
Uburusiya bwakangishije kwihimura ku Bwongereza bufata ingamba nk’izo ndetse buvuga ko ibyo bihano nta cyo bivuze kuri bwo.
Itangazo ibiro by’uhagarariye Uburusiya mu Bwongereza byasohoye ku munsi w’ejo tariki ya 7 Nyakanga 2020 ryavugaga ko Uburusiya bufite uburenganzira bwo gusubiza ku cyemezo cy’uwo munsi kitari cyiza cyafashwe n’Ubwongereza,nabwo bukabufatira ibihano bisa nk’ibyo.
Iryo tangazo ryongeyeho ko ibyo bihano byafashwe n’Ubwongereza bitazavugurura umubano hagati y’Uburusiya n’Ubwongereza.
Ibi ni byo bihano bya mbere Ubwongereza bwonyine bufashe butari kumwe n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE).
.