Ubwami bw’Ubwongereza, bwongeye kwibutsa Ubutegetsi bwa DR Congo n’Umutwe wa M23, kubahiriza imyanzuro yafashwe n’Abayobozi bo mu bihugu by’akarere, igamije gukemura amakimbirane no kugarura amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza ryanashimangiwe n’intumwa y’Ubwami bw’Ubwongereza mu karere k’Ibiyaga bigari ejo kuwa 22 Kamena 2023.
iri tngazo ry’Ubwongereza , risohotse nyuma y’iminsi mike hasohotse Raporo y’Impuguke za ONU, yibanze ku kibazo cy’Umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo, yanatunze agatoki Ibihugu byo mu karere birimo DR Congo ubwayo,u Rwanda n’u Burundi kugira ukuboko muri iyi ntambara.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza , risaba Guverinoma ya DR Congo n’Umutwe wa M23 ,kubahiriza Imyanzuro ya Luanda na Nairobi yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere , nk’inzira nziza kandi iboneye ishobora gutuma amahoro n’umutekano ,byongera kugaruka mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ati:Turasaba impande zihanganye kubahiriza ibyo zemeranyije , bikubiye mu myanzuro igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi. Twizeye tudashidikanya ko ariyo nzira yonyine yageza ku mahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa DR Congo.”
M23 yo ibibona ite?
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yavuze ko M23 ,yamaze kubahiriza ibyo isabwa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi byose birimo kurekura uduce yari yarigriye no gutanga agahenge k’imirwano.
Ati:’’ Twebwe nka M23 ,twamaze kubahiriza ibyo dusabwa byose. Twarekuye uduce twasabwaga kuvamo ndetse dutanga n’agahenge k’imirwano.”
Yakomeje agira ati:” Kugeza ubu, dutegereje ko Guverinoma ya DR Congo nayo yubahiriza ibyo isabwa n’iyo myanzuro ya Luanda na Nirobi birimo kwicarana natwe tukagirana ibiganiro.”
Maj Willy Ngoma, yongeyeho ko ibiganiro n’ibitabaho ngo bagire ibyo bumvikanaho na Kinshsa, M23 itazahagarika intambara ,kugeza igeze kubyo irwanira byose birimo Uburengenzira bw’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bakomejwe guhezwa, kwicwa,gusahurwa imitungo yabo no gukemura ikibazo cy’Impuzi zaheze mu buhungiro bigezweho.
K’urundi ruhande, Guverinoma ya DR Congo ntikozwa ibyo kugirana ibiganiro n’Umutwe wa M23 ndetse
mu Kwezi kwa Mata 2023 ubwo Alain Berset Perezida wa federasiyo y’Ubusuwisi yari mu ruzinduko rw’akazi muri DR Congo , imbere y’itangazamakuru Perezida Tshisekedi yarahiye yivuye inyuma avuga ko nta biganiro Guverinoma ye iteze kugirana na M23
yagize ati:” « Ndagirango mbivuge k’uburyo bweruye kandi nshize amanga ko nta biganiro duteze kuzagirana n’Umutwe wa M23.Ibyo bigomba gusobanuka kandi ntibikwiye gukomeza kwibazwaho no kugibwaho impaka.”
Yakomeje agira ati:” Ntabwo birikiri ikibazo kuri twe kwanga kugirana ibingiro bya politiki n’Umutwe washoje intambara kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Igisubizo cya Perezida Tshisekedi kuri iyi ngingo, ngo n’uko Abarwanyi ba M23 ,bakwiye kwitabira igikorwa cyateguwe na Guverinoma ya DR Congo, kigamije kubambura intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe bwa gisivile, ibintu M23 idakozwa na gato.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com