Umunyamabanga wa leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu Yvette Cooper, yijeje abimukira bagera ku bihumbi 90 barimo n’abagombaga koherezwa mu Rwanda, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata 2022 gutangira guhabwa igisubizo cya vuba.
Nyuma y’amatora y’abadepite yabaye tariki ya 4 Nyakanga 2024, Guverinoma nshya iyobowe n’Ishyaka ry’Abakozi (Labour) iyobowe na Keir Stamer yafashe icyemezo cyo guhagarika iyi gahunda kuko ngo idashobora gukumira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024, abo mu biro by’Umunyamabanga ushinzwe Umutekano w’imbere mu Bwongereza basobanuriye Urukiko Rukuru rwa Londres uko bateganya gusubiza ubusabe bw’ aba bimukira.
Guverinoma kandi yamenyesheje urukiko ko iri gukorana n’abanyamategeko bunganira abimukira, hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo.
Guverinoma iherutse kwegura yari iyobowe na Rishi Sunak yari yaramenyesheje Urukiko Rukuru ko abimukira ba mbere barebwa n’iyi gahunda bazoherezwa mu Rwanda tariki ya 24 Nyakanga 2024.
Rwandatribune.com