Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi wahagaritse misiyo y’indorerezi mu matora ateganijwe kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mpera z’uyu mwaka, kubera ko kuva zagera muri iki gihugu bazimye uburenganzira bwo gushyirayo( Installer) ibikoresho byazo.
Amakuru avuga ko iri tsinda ry’indorerezi riva mu bumwe bw’ibihugu by’i Burayi bageze muri Congo, kuwa 6 Ugushyingo 2023, ubutegetsi bwa Congo ntibwabaha uburenganzira bwo gushyira ibikoresho byabo by’itumanaho mu Ntara zitandukanye z’iki gihugu.
Muri ibyo bikoresho harimo ibikoresho bizafasha ziriya ndorerezi mu buryo bwo kugenzura bugezweho uko Amatora akorwa.
Actualite.CD dukesha iyi nkuru ivuga ko ririya tsinda atari bwo bwa mbere rigera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuko ngo ibi bibaye ku nshuro ya Gatatu. Gusa bakaba bari bazanye irindi korana buhanga rigezweho.
Umuryango w’Ubumwe bw’ i Burayi ufashe uyu mwanzuro mu gihe abantu batangiye kwicwa muri ibi bihe by’amatora nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 28 Ugushingo 2023, ko abantu ba Moïse Katumbi bishwe bahereye ku bayobozi.
Bakomeza bavuga ko imodoka ya Moïse Katumbi ubwo yerekezaga mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Manyema, yibasiwe n’abantu bayitera amabuye ibirahuri birameneka.
Ibi byasize umuyobozi ukuriye urubyiruko mu ishyaka rya Ensemble pour La République, Dido Kakisingi, apfuye urupfu rubabaje.
Ishyaka rya Ensemble pour La République, rya Moïse Katumbi, ryamaganye icyo gikorwa kibi cyakozwe nabo bagizi ba nabi.
Amatora yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo azaba kuwa 20 Ukuboza 2023, gusa kugeza ubu ntibiratangazwa niba aya matora azabera mu ntara zose z’iki gihugu.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com