Umubyeyi witwa Esdras Mageza wo mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki mu kagari ka Bukomane, aratabariza umukobwa we witwa Uwimpuhwe Alice, wafashwe n’uburwayi bw’amayobera bwamufashe akivuka bugafata mu kibuno hanyuma wo muntara bukagera no myanya ye y’Ibanga.
Ubu burwayi bivugwa ko bwaturutse inyuma mu kibuno hanyuma bukaza no kugera mu gitsina cye ndetse, kandi uyu muwana akaba aribwa cyane , umubyeyi we yamujyanye kwa Muganga bamwohereza kubitaro bya Kanombe bamubwira ko ubu burwayi bushobora gukira ariko bikaba byakorerwa mu gihugu cy’Ubuhinde.
Uyu mubyeyi akavuga ko kugira ngo uyu mwana ajyanwe kwa muganga babashe kubaga inyama zirwaye bashyire mo izindi nziza, byamusaba nibura miliyoni icumi, nyamara akaba kuyibonera bigoye kuko asanzwe abarizwa mucyiciro cy’abatishoboye.
Uwimpuhwe Alice
Uyu mubyeyi asaba uwo ariwe wese wagira umutima utabara ko yamufasha kugira ngo uyu mwana we abe yagezwa kwa muganga hanyuma umwana we avurwe.
Uyu mubyeyi yasabye kandi inzego zose zaba iza Leta cyangwa se iz’amadini kugerageza kumufasha kugira ngo arebe ko yarengera ubuzima bw’umwana we, uri kugenda arushaho kuremba uko iminsi igenda ishira.
Uyu mubyeyi kandi yifuje ko uwashaka kumufasha wese yakwifashisha nimero ye ya Telefone ye igendanwa ariyo 0786000815 ndetse n’uwaba ashaka kumenya byinshi kuri uyu mwana nawe bakaba bavugana.
Uwineza Adeline
Dore aho baba types ngo ni ba Sabin babera ibisambo nkuyu ngo kuko atari umuntu ufatika ntabwo bamukorera ubuvugizi !! Ahase ubu iyi Rwanda tribune ikurikirwa na bangahe !? Yewe niyihangane NTAKUNDI !!