Depite Joyce Bugala Ntatwa yasabye inteko ishinga amategeko ya Uganda kwinjira mu kibazo cy’amakimbirane ari hagati ya Ofwono Opondo uvugira guverinoma ya Uganda n’Umuyobobozi w’umujyi wa Kampala Elias Lukwago.
Ni amakimbiranne bivugwa ko yatangiye kuwa Kane w’Icyumweru gishize aho Ofwono Opondo yagerageje gukubitira muri Sitidiyo Meya Lukwago bari mu kiganiro.
Iki kiganiro ngo kikimara kurangira, Meya Lukwago yahise ajyana ikirego ku biro bya Polisi bya Kiira, amushinja kumwandagaza mu buryo butarimo icyubahiro, ibyo agereranya n’”ubunyamusozi”.
Inyandiko Meya Lukwago yahaye Polisi atanga ikirego, ivuga ko Opondo yamufashe mu mashati bari muri Sitidiyo za NBS, anamukangisha ko ashobora guhita amurasisha pisitori yemeza ko yari afite”
Ibi n’ubwo byabaye , ngo ntacyo Guverinoma ya Uganda yakoze, ari naho Depite Bugala ahera asaba Inteko ishinga Amategeko kubyinjiramo byaba ngombwa ikaba yafatira ibihano Ofwono Opondo.
Yakomeje asobanuririra abagize inteko ko ibi byabaye hagati y’abayobozi bakuri muri Uganda ari igisebo kuri Guverinoma, ndetse ngo bikomeje kwerekena ihohoterwa abanya Uganda batavugarumwe n’ubutegetsi bahura naryo.
Ofwono Opondo, ni umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe itumanaho, UMC akaba ari inshingano afatanya no kuvugira Guverinama ya Uganda.
Meya Lukwago ni umwe mu bayoboke bakomeye b’ishyaka FDC ryashinzwe na Dr Col Kiiza Besigye ,by’umwihariko rikaba ari ishyaka rizwiho kudacana uwaka na NRM ya Museveni ari nayo Ofwono Opondo abarizwamo. Yaryinjiyemo avuye mu shyaka DP ya Norbert Mao uheruka kugirana amasezerano y’ubufatanye na NRM ya Perezida Museveni.