Icyifuzo cy’a Leta ya Uganda cyatewe utwatsi n’Abadepite cyo kwemerera abakobwa bo mu kigero cy’imyaka 15 gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kugabanya ikigero kiri hejuru cy’abatwara inda z’idateganyijwe murikiriya gihugu.
Thomas Tayebwa wungirije umukuru w’inteko ishingamategeko ya Uganda, yavuze ko icyo gitekerezo ari “igishitani”, avuga ko kwaba ari ukwemeza ku mugaragaro isambanywa, ry’abakobwa.
umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru muri minisiteri y’ubuzima yavuze ko “ipfunwe” ku gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu rubyiruko, rikwiye guhagarara.
Yakomeje avuga ko umwe kuri bane mu bakobwa bafite imyaka 15 kugeza kuri 19 muri Uganda baratwite cyangwa bamaze kubyara, nkuko ubushakashatsi bubivuga.
Uwo mubare wiyongereye cyane muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy’icyorezo cya Covid, ubwo amashuri yamaraga imyaka hafi ibiri yarafunzwe.
Mu mpaka zikaze zabaye mu nteko inshingamategeko ya Uganda ku wa kabiri, ikinyamakuru New Vision kibogamiye kuri leta cyatangaje ko Depite Lucy Akello yabajije niba imyaka yo kwemererwa kwifatira icyemezo cyo gukora imibonano mpuzabitsina igiye kugabanywa, ikavanwa kuri 18 iriho muri iki gihe igashyirwa kuri 15.
Yavuze ko icyifuzo cyo gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bakobwa b’imyaka 15 “giteye ubwoba”.
Akello yavuze ko adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ati: “Nkoresha uburyo karemano, uburyo Imana yampaye.”
Mu gusubiza kuri izo mpaka, Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Margaret Muhanga, yavuze ko icyo cyifuzo kitemejwe na guverinoma ariko ko cyatanzwe na muganga wo ku rwego rwo hejuru, Dr Charles Olaro.
Minisitiri Muhanga yabajije niba byaba ari byiza ko umwana atwita ubundi akaza gupfa mu gihe arimo kubyara, yongeraho ko hari “inda nyinshi cyane mu bangavu.
Dr Olaro yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor kitari icya leta ko kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere “si ikibazo cy’amahitamo, n’ikibazo cy’uburenganzira bw’ibanze”.
Uganda ni sosiyete yiganjemo imyemerere ishingiye ku madini, ndetse itsinda ry’abayobozi b’amadini na ryo ryanze icyo cyifuzo, rivuga ko abangavu bakwiye kwifata ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
UMUTESI Jessica