Gen (Rtd) Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, yasimbutse urupfu nyuma yo gucurirwa umugambi wo kwicwa n’agatsiko gakomeye k’abayisilamu bo muri Uganda, byatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Uganda bwari bukurikiranye abantu bane bwashinjaga ibyaha byo gushaka kugambanira Gen Kayihura ndetse no kugerageza kumwivugana.
Ibiro by’ubushinjacyaha bya Uganda bivuga ko ubwo bariya bagabo bakorwagaho iperereza “bemeye ko bibaga imbunda zo kwibisha no kwica abarogoyaga abayisilamu bo mu itsinda rya Tabliq ndetse n’ababangamiraga ubutumwa bwabo, barimo uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Gen Kale Kayihura, Captain Okumu wari Umuyobozi wa Polisi muri Namayingo n’umuyobozi w’akarere”.
Kariya gatsiko kapanze kwivugana Kayihura, nyuma y’uko Polisi yari imaze igihe ihiga bukware abakekwagaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF washinjwe kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamategeko Joan Kagezi wari umushinjacyaha mu rukiko rwa Kampala.
John Kibuuka, John Masajjage, Dan Kisekka na Nasur Abdullah bari barahunze ubwo Kagezi yarasirwaga ahitwa Kiwatule i Kampala ku wa 30 Werurwe 2015, mu mwaka ushize ni bwo batawe muri yombi mbere yo gufungirwa muri gereza ya Ruzira.
Aba bari bakurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi bwagiye bukorerwa mu turere twa Namayingo, Bugiri na Mayuge muri 2015, ibyanahatiriye Perezida Yoweri Museveni kudusura.
Icyo gihe mu bishwe harimo Okware Tito wari Umunyamabanga ushinzwe kumenyekanisha ishyaka NRM riri ku butegetsi, na Sheikh Daktur Kadhir Muwaya wari umuyobozi w’ayisilamu b’aba Shia na we akanaba umunyamuryango wa NRM.
Ubushinjacyaha bwa Uganda mu ijoro ryacyeye bwatangaje ko abashinjwa buriya bwicanyi bwo muri Namayingo ari na bo bacuze umugambi wo gushaka kwivugana Kayihura, nyuma yo kwemera ibyaha baregwaga bahise bakatirwa igifungo cy’imyaka umunani.
Rwandatribune.com