Mu gihugu cya Uganda bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya nyampinga w’igihugu ubwo bari aho baruhukira(mu mwiherero) haje kuvuka amakimbirane birangira bafatanyr mu mashati bakizwa na bagenzi babo.
Abahatana uko ari 28 bari mu nkambi ya boot Camp, hagendewe ku mahame agomba kuranga ba nyampinga bahatanira iri Kamba harimo nko kuba bakora ibikorwa byinshi kugira ngo bafashe kubaka iterambere ryabo bwite, gukorera hamwe, no gushyigikira imico, n’ibindi.
Nkuko byagaragaye mu mashusho ari gucicikana kumbuga nkoranyambaga bamwe muri bo besutanye bakizwa na bagenzi babo.
Ni mu gihe abakunzi ba miss Uganda bakomeje kwibaza icyo aba bakobwa baraza guhanishwa nyuma yuko iri rushanwa riteganywa ko uyu mwaka miss Uganda izarangira taliki 3 kanama muri Sheraton hotel.
Kuri iyi tariki nibwo uzaba yatsindiye iri Kamba azatangazwa kuri miss world beauty contest.
Reba Amakuru
DUKUNDANE JANVIERE Celine