Nyuma yo guhabwa ubuhungiro n’igihugu cya Uganda , impunzi ibihumbi n’ibihumbi z’Abanyekongo , bahunze abategetsi b’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro irimo ADF ibarizwa muburasirazuba bwa Congo, babayeho nabi mubuhungiro.
Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru yerekana ko Abanyekongo bibasiwe kurusha abandi ari abakomoka ku butaka bwa Beni, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa DRC, aho umutwe wa ADF wahinduye nko murugo rwabo.
Sosiyete sivile yo muri ako gace yakomeje igira iti” Hari impunzi zimaze gutuzwa mu nkambi,hari n’izindi zashyizwe mu miryango yagiye ibakira mu gihe hari abandi benshi badafite aho bakinga umusaya”.
Nyamara umutwe w’inyeshyamba wa ADF urahakana ibyo ushinjwa na Sosiyete sivile.
Imiryango idaharanira inyungu hamwe n’imiryango itabara imbabare irahamagarira ababyifuza bose gutabara izo mbabare ziri mubuhungiro. Bakomeje banasaba inzego zitandukanye gukora iyo bwabaga bakagarura umutekano muri kariya karere.
Vuba aha, abategetsi ba Uganda basabye impunzi z’Abanyekongo “Kwinjira mu nkambi y’impunzi cyangwa bakava ku butaka bwa Uganda.
Inkambi yakiriye Abanyekongo iherereye mu birometero birenga 250 uvuye ku mupaka uhuza DRC na Uganda.
Umutekano muke wiganje mu burasirazuba bwa DRC niyo ntandaro y’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’igihugu cya Congo giherutse kwinjiramo.
Mucyumweru gishize kandi aba bakuru b’ibihugu bahuriye mu murwa mukuru wa Kenya,Nairobi kugira ngo baganire ku mutekano wo muri kariya karere.
Umuhoza Yves