Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abajenerali n’abasikare bakuru 11.
Itangazo rijyana aba basirikare mu kiruhuko cy’izabukuru ryasohowe kuwa 31 Kanama 2023, mu gihe n’abo mu Rwanda bari bamaze gutangazwa ko bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu bajyanywe mu kirihuko cy’izabukuru harimo na Gen Kale Kayihura wari umaze imyaka myinshi afunzwe, gusa akaza kugirwa umwere n’urukiko rwa gisirikae ku byaha byose yari yatangiye gukurikiranwaho mu 2018, ahita arekurwa.
Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Lt Gen James Nakibus Lakara, Maj Gen Samuel Wasswa Mutesasira, Maj Gen Joseph Arocha, Maj Gen David Wakaalo, Brig Gen Austine Kasatwooki Kamanyire, Brig Gen Stephen Oluka, Brig Gen Frank Katende Kyambadde, Brig Gen Emmanuel Kwihangana, Brig Gen Wilson Muhabuzi, Brig Gen Ham Atwooki Kaija na Gen Kale Kayihura
Perezida Museveni yababwiye ko badakwiye kureba ikiruhuko bagiyemo nk’abatagifitiye igihugu akamaro, ahubwo ko bahinduriwe inshingano.
Yagize ati “Iki kiruhuko ntimugifate nk’aho mutagikenewe. Ibi ni nko kubahindurira inshingano muva mu rwego rumwe mujya mu rundi.”
Gen Kale Kayihura yabaye umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda kuva muri 2005 kugeza muri 2018, nyuma yaho atangira gukurikiranwa mu Rukiko rwa gisirikare ibyaha byo ku rwego rwo hejuru birimo icyo kunanirwa kurinda ibikoresho, kunanirwa kugenzura abapolisi yayoboraga.
Ikinyamakuru The East African dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Gen Kale Kayihura yanayoboye ibikorwa bya gisirikare byinshi ndetse mu myaka myinshi African ijambo rye ryasaga n’iritavuguruzwa muri UPDF.
Gen Kale Kayihura
Gen Kayihura yayoboye ingabo za Uganda zagiye mu ntambara muri Congo mu mwaka wa 2000.
Perezida yoweri Kaguta Museveni asezereye aba Bajenerari nyuma y’iminsi mike umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nawe yohereje mu kirihuko cy’izabukuru Abajenereari 12 barimo na Gen James Kabarebe wanabaye umugaba mukuru w’ingabo za Congo.
Uwineza Adeline