Ejo kuwa kane ni mugoroba abana 10 bapfuye bakubiswe n’inkuba ibasanze mu kazu k’ibyatsi bari bugamyemo imvura mu mujyi wa Arua mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwa Uganda.
Aba bana bariho bakina umupira w’amaguru maze imvura nyinshi yisuka hasi ituma bafata akaruhuko.
Bagiye kugama mu kazu k’ibyatsi kari hafi yabo nk’uko ibitangazamakuru byo muri Uganda bibivuga.
Akazu bugamyemo kahise gakubitwa n’inkuba, mu mvura nyinshi imaze iminsi igwa muri ako karere.
Icyenda muri bo – bafite imyaka hagati ya 13 na 15 – bahise bagwa aho. Undi mugenzi wabo umwe yaguye mu nzira ajyanwa ku bitaro.
Batatu muri bo barokotse ubu bari kuvurirwa ku bitaro byo muri ako karere.
Iyi niyo mpanuka ikomeye yo muri ubu buryo ibaye muri Uganda kuva mu 2011.
Icyo gihe abana 11 bipfiriye ku ishuri mu gace k’uburengerazuba, mu cyumweru kimwe gusa muri uwo mwaka abantu 28 bishwe n’inkuba muri Uganda.
Ndacyayisenga Jerome
Truly a lot of awesome facts!
Also visit my blog post https://www.cucumber7.com/