Mu ijambo rya Minisitiri, Haruna Kasolo yavuze ko batagishoboye kwihanganira ubukene buterwa n’ubunebwe , ko umwanzuro ari uwo gushyiraho itegeko ribemerera kujya babakubita.
Yabivugiye mu karere ka Kayunga, mu nama y’abanyamuryango b’ibigo by’imari biciriritse (sacco) yari ihateraniye mu rwego rw’uko hagiye gufungurwa ikigo cyimari i Kayunga mu rwego rwo kubashakira kwiteza imbere binyuze mu kwizigama.
Haruna Kasolo, Minisitiri ushinzwe ibigo by’imari muri Uganda, yasabye ko abantu babakene bitewe n’ubunebwe bagira bwo gukora bakavuga ko, hashyirwaho itegeko ryo kujya babakubita, mu rwego rwo guca ubukene mu gihugu cyabo.
Kasolo yavuze ko ibi abifatanyije na Museveni, perezida wa Uganda ko ari ingamba igomba gufatwa bashyiraho itegeko ryemera kujya bakubita abanebwe batuma haza ubukene mu gihugu cya Uganda.
Uyu mu Minisitiri yasabye ko mu minsi iri imbere guverinoma ikwiye gushyiraho itegeko ryemeza ko abanebwe b’abakene bazajya bahatwa inkoni kugira ngo bagire ubwo bahinduka abakire. kuko basanze bamwe mu Banya-Uganda ari ngombwa ko basunikwa mu nzira ibaganisha ku bukungu.
Niyonkuru Florentine