Abanyamakuru 2 basanzwe bakorera ibitangazamakuru bikorera kuri Murandasi bakomeje gushinjwa ibyaha byo kwibasira no kwinjira mu mabanga ya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.
Aba banyamakuru ni uwitwa Norman Tumuhimbise w’imyaka 36 na Farida Bikobere. Aba banyamakuru bari mu banyamakuru icyenda baheruka gutabwa muri yombi n’ubugenzacyaha.
Ubushinjacyaha bwa Uganda buvuga ko aba banyamakuru bakoze ibinyuranyije n’ibiri mu ngingo ya 26 igena Imikoreshereze ya mudasobwa nkuko itegeko ry’ikoranabuhanga ryo mu mwaka 2011 ribiteganya.
Ibyaha aba banyamakuru baregwa byose barabihakana.Abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bavuga ko ibyaha aba banyamakuru bashinjwa ari ibihimbano bigamije kubacecekesha no kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Muri aba banyamakuru 9 bari bafunzwe 7 barekuwe nyuma yo gutanga ingwate y’amafaranga.
Iri tsinda ry’abanyamakuru ryatawe muri yombi , nyuma y’uko Tumuhimbise atangiye kumenyekanisha ibitabo bye 2,” Liar and Accomplices” n’ikindi cyitwa :”Kumanyoko Politics:Unsowing the Mustard Seed byose bivugwa ko bikubiyemo amagambo asebya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.