Abapolisi bane bakorera Polisi ya Uganda mu gace ka Kakira ko mu burasirazuba bw’igihugu bafunzwe bazira gufata amashusho y’umugore n’umugabo barimo guterera akabariro mu modoka yabo .
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga yabwiye itangazamakuru ko aba bapolisi bafunzwe nyuma y’uko uyu mugore n’umugabo(Couple) baje gutanga ikirego ko abapolisi babafashe amashusho barimo kuzuriza inshingano z’urugo mu modoka yabo yo mu bwoko bwa (Voiture).
Nkuko abafashwe amashusho bakora imibonano mpuzabitsina babivuga ,bavuga ko polisi ikibageraho, bahise bareka ibyo barimo , nyuma ariko abapolisi bakomeza kubahatiriza kongera gukuramo imyenda kugirango babone uko babafotora.
Fred Enanga uvugira polisi ya Uganda yatangaje ko iki gikorwa cyakozwe n’abapolisi cyasebeje polisi muri rusange kabone n’ubwo ibyo aba baturage bakoze nabyo byari bitemewe.
Inkuru yo mu bitangazamakuru bya Uganda ivuga ko abafashwe amashusho basambana , umugabo yari mu kigero cy’imyaka 20 mu gihe umugore yari mu kigero cy’imyaka 40.
Aba abapolisi uko ari bane bahise boherezwa mu rukiko rwa Polisi rushinzwe kuburanisha ibyaha by’imyitwarire mu murwa mukuru Kampala, mu gihe abafashwe amashusho nabo bakomeje kwitaba Polisi bataha iwabo mu rugo cyane ko gusambanira mu ruhame ari icyaha gihanwa n’amategeko ya Uganda.