Abanyeshuri batatu b’Abagande biga muri kaminuza ya Kampala n’undi ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi batawe muri yombi ubwo berekezaga kuri Ambasade y’Ubushinwa i Kololo, Kampala.
Aba banyeshuri bakoze igisa n’imyigaragambyo kuwa mbere tariki ya 5 Kanama, kugira ngo basabe Ambasaderi w’Ubushinwa muri Uganda gusaba guverinoma y’Ubushinwa guhagarika isosiyete ikora ibijyanye na peteroli yo mu Bushinwa, gutera inkunga umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli muri Afurika y’Iburasirazuba (EACOP).
Abigaragambyaga bagaragaje impungenge z’uko iyubakwa ry’umuyoboro wa peteroli wa kilometero 1,443 uri gucukurwa uzangiza ibidukikije bityo bikanangiza ubushobozi bw’ubukerarugendo bwa Uganda, kandi bikazateza n’ibindi biza.
Dailymonitor dukesha iyi nkuru,nta byinshi yatangaje kuri aya makuru, ngo hamenyekane aho aba banyeshuri bafungiwe cyangwa niba bahise barekurwa.
Ni nyuma y’uko hashize iminsi micye urubyiruko ruzwi nka Gen- Z rugerageje kwigaragambya ariko ntibyabahira kuko inzego z’umutekano zahise ziyiburizamo.