Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ku mbunga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y’abanyeshuri benshi basambanira muri bisi y’ishuri .
Ni amashusho bivugwa ko ari ay’abanyeshuri biga ubuhinzi mu kigo cya Lubiri High School cyo mu murwa mukuru wa Uganda ,Kampala.
Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ishuri rya Midland High School FX Kyasa rifite imodoka abo banyeshuri bagaragaye basambaniramo, ngo ikigo cya Lubiri cyari cyabatiye imodoka ngo kiyifashishe mu rugendo-shuri bari bafite mu karere ka Jinja.
Ubwo bari nzira bagenda ngo nibwo bamwe mu banyehuri bafashwe n’ubushake batangira kwiha akabyizi mu modoka.
Aya mashusho agaragaza abanyeshuri basambana ubwo imodoka isa n’ihagaze ndetse hari n’abantu iruhande rwayo. Ibi ariko bisa naho ntacyo biba bitwaye aba banyeshuri bo bikomereza igikorwa cyabo cy’ubusambanyi.
What's going on here? pic.twitter.com/yTLFNPrrKz
— Sudhir Byaruhanga (@Sudhirntv) June 11, 2022