Isi na Afurika muri rusange biteze ibirava mu matora ya Uganda mu buryo bushobora gutungurana no kuvamo intambara bitewe n’ibikorwa bitandukanye byagiye bigaragara mu minsi ishize ubwo abakandida barimo biyamamaza.
Abahatana muri aya matora ni 11 gusa abahabwa amahirwe cyane ni Museveni wimyaka 76 na Bobi wine w’imyaka 38.
Ku mande zombi buri wese arahamya ko amatora aciye mu mucyo aribwo hashobora kubaho gutsindwa bikemezwa.Mu kiganiro n’itangazamakuru Museveni yagize ati: Uganda ntabwo ari inzu yanjye.Nintsindwa amatora nzajya mu rugo rwanjye nkore ibyanjye
Yoweli Museveni akomeza avuga ko abagande niba badashaka ko abafasha gukemura ibibazo bya uganda ntakibazo rwose yiteguye kujya mu rugo akaruhuka.
Gusa nubwo avuga ibi ashimangira ko azavaho aruko amatora agenze neza mu gihe kandi benshi bavuga ko ahubwo ashobora kutagenda neza bitewe nuko Museveni we ubwe ari mubatuma uganda igira umutekano muke.
Ku ruhande rwa Bobi Wine kuri ubu wamaze guhungisha umuryango we muri Amerika nyuma y’uko amenye ko bashobora kubashimuta.Robert Kyaguranya uzwi nka Bobi Wine yagize ati:Ishyaka nyoboye rizubaha ibyavuye mu matora naba yagenze neza ndetse byose byakozwe mu mucyo.
Ni amatora abaye internet muri iki gihugu yarahagaritse no kunyubako ndende mu murwa mukuru Kampala hariho ingabo ziteguye guhosha imidugararo ishobora kubaho nyuma ya matora.Aya matora kandi abaye mu gihe nta ndorerezi zitabiriye ibarura rya majwi bitewe nuko leta ya Uganda yatangaje ko ntabo ihaye ubutumire.
Ibihugu by’amahanga nk’umuryango w’ubumwe bw’uburayi,Leta zunze ubumwe z’Amerika bamaganye ndetse n’imiryango irengera ikiremwamuntu byamaganye Perezida Museveni,kubera ihohoterwa ry’ikiremwamuntu ,uyu munsi kuwa kane imbuga nkoranyambaga ndetse na interineti byafunzwe.