Umusore witwa Hafashimana Paskari usanzwe ari umunyonzi n’umukobwa witwa Muhawenimana Mukamulenzi Claudine batawe muri yombi na Polisi yo muri Uganda nyuma yo kugaragara mu mashusho bafashwe basambanira ku muhanda wo mu mujyi wa Kisoro.
Umukobwa witwa Claudine Mukamulenzi, w’imyaka 24 usanzwe ari umucuruzi wa avoka mu mujyi wa Kisoro yatawe muri yombi we n’uyu munyonzi nyuma yo kugaragara mu mashusho bari gusambanira ku muhanda ku manywa y’ihangu.
Uyu mukobwa yanakoraga akazi k’uburaya yatangiye akiri muto nyuma yuko ababyeyi be bapfiriye mu Rwanda,akimuka akajya mu mujyi wa Kisoro uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda .
Mukamulenzi yagaragaye muri videwo asambanira ku muhanda n’umugabo uzwi ku izina rya Paskari Hafashimana utuye i Kisoro,ukora akazi ko gutwara abantu ku igare [umunyonzi].
Mukamulenzi avuga ko yahawe amashilingi 5,000 bituma yemera gusambanira n’uyu mugabo ku muhanda cyane ko ngo yamubwiraga ko arihuta cyane.
Mukamulenzi ati: “Ndamuzi cyane, dukomoka mu gace kamwe … yampaye 5000 ngo turyamane ndabyemera”.
Polisi yavuze ko aba bombi bazashinjwa guhungabanya rubanda kubera ibikorwa byabo.
Itangazo rya polisi rigira riti: “Abapolisi b’akarere ka Kisoro, bafunze abantu babiri bafashwe amashusho yakwirakwiye, bagize uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano. Aba bombi bishoye mu bikorwa byo gusambanira mu muhanda,wo mu Mujyi wa Kisoro “
Elly Matte Umuvugizi wa Polisi ya Kigezi yagize ati:” Bazaregwa mu rukiko icyaha cyo kwangiza rubanda kubera ibikorwa byabo biteye ishozi ku karubanda. ” Aya mashusho yafashwe kuwa 02 Ugushyingo uyu mwaka akwirakwizwa ku munsi w’ejo aho benshi baketse ko uyu mukobwa yafatwaga ku ngufu gusa biza kumenyekana ko bari babyumvikanye.
Muri aya mashusho,imodoka na moto zagendaga muri uyu muhanda ubwo aba bombi bari muri kiriya gikorwa.
Uwineza Adeline