Guverinoma ya Uganda yahakanye amakuru avuga ko hari abakozi bo mu kigo cy’imisoro cya Uganda(URA) birukanwe mu kazi bazira kuba baratambukije imodoka bivugwa ko yahawe umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.
Iyi modoka y’umutamenwa ya Bobi Wine yageze muri Uganda mu ntangiro z’iki cyumweru aho yahise atangaza ko ari mpano yagenewe n’abakunzi be bakadasohoka batanahwemye kumuba inyuma mu matora na mbere yaho.
Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gashyantare , ubugenzuzi bukuru bw’imari muri Uganda bwatangaje ko bwasabye Bobi Wine gutanga ibisobanuro byaho yakuye iyi modoka itinjirwa n’amasasu bitarenze kuwa 31 Werurwe. Aho bunavuga ko n’ibirenga iyi tariki ataragaragaza aho yakuye iyi modoka , izahita ibarwa nk’umutungo wa Leta.
Mu minsi mike ishize muri Uganda hatangiye gukwirakwira amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abakozi mu kigo cy’imisoro cya Uganda birukanwe bazira kwemerera iyi modoka ya Bobi Wine gukandagira ku butaka bwa Uganda.
Komiseri w’ungirije umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imisoro cya Uganda, Ian Rumanyika yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko amakuru avugwa ko hari abakozi bakora mu kigo cy’imisoro cya Uganda birukanwe bazira gutamutsa imodoka ya Bobi Wine ari ibihuha , aho yanemeje ko mu bazina yatanzwe n’abakwije ibi yita ibihuha nta bakozi bafite bene ayo mazina bagira.
Yagize ati”Ntamukozi twirukanye cyangwa ngo tumetugeke gusezera kubera imodoka ya Bobi Wine, ikindi bavugaga ko umukozi wacu witwa Jane Akello ari mu birukanwe. Ndagirango mbabwire ko muri URA nta mukozi tugira witwa Jane Okello”
Itegeko nshinga rya Uganda rigena ko iyo umunyapolitiki kurwego rwo hejuru , aguze umutungo cyangwa ahawe impano abimenyesha umugenzuzi mukuru w’igihugu bitarenze igihe cy’ibyumweru 6 uhereye aho uwo mutungo wagereye mu gihugu. Iyo uhawe cyangwa uguze umutungo atabashije gusobanura aho yakuye amafaranga cyangwa yaguze cyangwa ngo yerekane uwamuhaye impano, uwo mutungo ufatirwa na Guverinoma ukaba umutungo w’igihugu.