Abadepite n’abakozi bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda barenga 200 bamaze kugaragaraho COVID-19 mu byumweru bitatu.
Daily Monitor yatangaje ko Abadepite basabwe kumara ibyumweru bibiri bataza mu Ngoro y’Inteko ndetse abakozi baho baragabanywa hasigara bake b’ingenzi. Bategetswe kandi kwishyira mu kato, bakanahita batangira kwivuza.
Urwandiko rwohererejwe Inteko imenyeshwa ifungwa ry’ingoro rugira ruti “Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kimwe n’ahandi hose mu gihugu yagezweho n’inkubiri ya kabiri ya COVID-19 aho 17.1% bayanduye.”
Iyi nkubiri ya kabiri yatumye mu minsi ishize Perezida Museveni ashyiraho gahunda ya Guma mu rugo izamara iminsi 42, biturutse ku bwandu bushya n’impfu bigenda byiyongera ubutitsa.
Igihangayikishije kurushaho ni uko ubuvuzi bw’abanduye icyorezo bugoye kububona muri icyo gihugu kuko haba ibitaro bya leta n’ibyigenga umurwayi arishyuzwa hagati ya miliyoni na miliyoni eshanu z’amashilingi.
Imibare yerekana ko Uganda imaze kugira ubwandu bwa Coronavirus bugeze ku 74,260. Muri bo 752 yarabahitanye.