Depite Muhammad Nsereko uhagarariye Kampala Central mu nteko ishingamategeko yahishuye umugambi Perezida Museveni afite wo kwigarurira agace ka Mailo ko mu bwami bw’Abaganda anamuhishurira ko urugamba yinjiyemo atazarutsinda.
Museveni aheruka gutangaza ko agace ka Mailo kari mu bwami bw’Abaganda kameze nk’indiri ya Sekibi, aho amakosa yose avuga ko akururwa n’abahagarariye aka gace bigometse. Icyo gihe yavuze ko agomba guhagarika ibyo bikorwa byose bihakorerwa.
Nsereko yavuze ko Museveni ashaka ko abatuye u Bwami bwa Buganda bumupfukamira nyamara ngo ntibizakorwa. Yagize ati” Ubutaka bwa Mailo ni ubw’abaturage ba Buganda n’abatari abaturage ba Buganda. Perezida yohejwe ko kwigarurira abaturage ba Uganda ari ukubatera ubwoba no kwerekana ko ari ikibazo ku gihugu cyose.Perezida ntabwo azigera atsinda uru rugamba “
Depite Nsereko yongeyeho ko Museveni yanze kugira icyo atangaza ku gace ka Mailo mbere y’amatora ngo kuko yari azi neza ko byashoboraga kumugiraho ingaruka zirimo no kuba yatsindwa aya matora.
Depite Nsereko yavuze ko Museveni afite umugambi wo kwigarurira agace ka Mailo, kugira ngo abone uko abambura ubutaka, inka n’indi mitungo y’abahatuye, ibyo we agereranya n’umururumba urenze ukenewe.