Ku munsi w’ejo Twitter Y’umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka za Uganda General Muhoozi Kainerugaba yahagaritse gukora, bikekwa ko byaba ari ibihano yaba yatangiye kwakira bya USA n ’umuryango w’ibihugu by’uburayi(U.E)
Kainerugaba yakunze gutangaza kenshi akoresheje urubuga rwe rwa Twitter ko ashigikiye uburusiya ku ntambara bwasoje kuri Ukraine ndetse akananenga politike y’ibihugu birimo Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi muri Afurika. Birakekwa ko urubuga rwe rwaba rwafunzwe na Twitter,
Aya magamb ya Lt Gen Muhozi Kainerugba yaba ariyo amukozeho?
yagize ati:” buri mu Nyafuruka akwiye gushigikira Putin”
Ibi byanenzwe n’ibihugu by’uburayi na Amerika bishigikiye Ukraine ndetse Dionyz Hocher Ambasaderi wungirije W’umuryango w’ubumwe by’uburayi muri Sudani y’epfo atangaza ko n’ibigaragara ko Uganda iri mu murungo umwe na General Kainerugaba izafatirwa ibihano bikomeye.
Ibi akaba aribyo bitekerezwaho n’abenshi ko cyaba ari igihano cya mbere gihawe Kaineruga nyuma yo kugaragaza ko ashigikiye ibitero by’uburusiya kuri Ukraine.
Uwineza Adeline