Gen Muhoozi Kayinerugaba umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, yamaze kugera i Kabale mu Majyepfo y’Uburasira zuba bwa Uganda mu rwego rwo kwitabira igitaramo kigamije gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ni igitaramo kiswe “Rukindo Egumeho” bisabunye mu Kinyarwanda”Urukundo rurambe.”
Biteganyijwe ko iki gitaramo kigomba kuba tariki ya 19 Mata 2023 ,kikaba kigamije kwishimira umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuzahuka no gufungura umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi k’uburyo busesuye.
Ni nyuma yaho Gen Muhoozi agaragaje imbaraga n’ubushake mu gutuma umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe warazambye wongera gusubira mu buryo.
Gen Muhoozi , yakiriwe na Nelson Nshangabasheja perezida wa komite ishizwe gutegura inzinduko ze, ari kumwe n’Abayobozi bo muri Karere ka Kabale hamwe n’Abaturage barenga igihumbi .
mu muhango wo kwakira Gen Muhozi ,Nelson Nshangabashayija yavuze ko abatuye mu gace ka Kigezi mu karere ka Kabale, bashimira byimazeyo Gen Muhoozi kuba yaregegereye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kugirango ibibazo byari bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi bibonerwe umuti ndetse imipaka yongere gufungurwa .
Ku rundi ruhande, Abahanzi bo muri Uganda no mu Rwanda bazataramira abazitabira iki gikorwa kigamije gushimangira umubano mwiza w’u Rwanda na Uganda bamaze gusesekara i Kabare.
Kugeza ubu kandi, ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda bwongeye kuzahuka kimwe n’ubufatanye mu kurinda umutekano w’ibihugu byombi.
Mukarutesi jessica