Gen Sejusa wahoze akuriye inzego z’Ubutasi za Uganda, yatangaje ko igihano cy’urupfu cyashyiriweho abakora ubutinganyi ari ugukabya ndetse ko Guverinoma ya Uganda itabanje kubitekerezaho neza.
Gen Sejusa,avuga ko iri tegeko rishyiraho igihano cy’urupfu ku bafashwe bakora ubutinganyi ari”itegeko ribi”Ndetse ko bidakwiye umutegetsi nka Perezida Museveni kurishyiraho umukono.
Ati:’’Ntabwo nzi icyihishe inyuma yiri tegeko gusa nti rikwiye kandi ni ribi.Ubutiganyi ni ikintu cyahozeho mu muryango mugari wacu no mu yindi miryango muri Afurika Iburayi n’anahandi ku Isi. Itandukaniro muri ibi bihe n’uko abo bantu bashyizeho imiryango bibumbiyemo .Abibwira ko ubutiganyi ari icyaha umuntu akora yagambiriye bagahitamo gufata ingamba no gushyiraho amategeko yo k’uburwanya bonyine baribeshya”
Yagereranyije iri tegeko nk’andi mategeko menshi yashizweho muri Uganda harimo n’ayo ku gihe cy’Abakoroni yarwanyaga abantu kunywa inzoga n’andi arwanya ubusambanyi ari gushyirwa muri ibi bihe, yemeza ko atigeze ndetse atazanabasha gukemura ibibazo yashyiriweho.
At:’’Nti babujije ko Waragi zinywebwa ku mugaragaro, izindi mu biro bya polisi , bigeze naho zinyobwa mu bacamanza n’Abanyametegeko bo k’urwego rwo hejuru, ntacyo byakijije rero. Naho ku itegeko rirwanya ubusambayi ,kugeza ubu nta muntu turabona wabihaniwe n’amategeko bitewe n’uko abayashyiraho nabo ubwabo ari abakiriya b’ubusambanyi”
Gen Sejusa akomeza avuga ku Isi, ibintu bigenda bihinduka bitewe n’aho igihe kigeze atanga urugero rw’itegeko ry’Uburinganire ridafite aho rihuriye n’umuco w’Abagande ,ariko rikaba ryaremejwe kandi ryubahirizwa muri iki gihugu bitewe naho Isi igeze ubu.
Yakomeje avuga iri tegeko, ari icyemezo cyafashwe huti huti kandi m’uburyo butabanje gutekerezwaho neza ndetse ko ntacyo bizafasha Uganda ku ntambara y’ubutinganyi ihanganye nayo , we yemeza ko ari intambara y’imyemerere iganje ku Isi yose uganda itazabasha gutsinda .
Gen Sejusa, yasabye Abanyamategeko ba Uganda kureka imyumvire y’ubuturage,atanga urugero ku basekuruza ba Uganda bagerageje kurwanya Ubukirisitu n’Ubuyisiramu bari bazaniwe n’abakoroni , ariko bikarangira batsinzwe kuko bitabujije aya madini gushyinga imizi muri Uganda nyuma yo gusimbura idini gakondo.