Iserukiramuco ngaruka mwaka rya muzika rizwi ku izina rya Nyege Nyege, ryari riteganijwe kubera mu mujyi wa Kampala mu minsi iri imbere, ryasabiwe guhagarikwa, kuko byagaragaye ko abariteguye banateguye ko hagomba kubera mo ubusambanyi .
Ibi byasabwe n’inteko Ishinga amategeko ya Uganda,ubwo yagaragazaga ko iyi Konseri ari nk’urubuga rwo kwamamaza ubusanbanyi. bavuga kandi ko byaba ari uguha uburere bubi abana bo muri iki gihugu. Iri serukiramuco ryagombaga kuzabera mu mujyi wa Jinja ,uri muburasirazuba bwa Kampala.
N’ubwo bimeze gutyo ariko Martin Magara, minisitiri w’ubukerarugendo we yarengeye iryo serukiramuco avuga ko ari igikorwa giteza imbere ubukerarugendo.
Yavuze ko abakerarugendo barenga 8,000 bo mu mahanga bamaze gukatisha ‘tickets’ zo kwitabira icyo gikorwa.
Anita Among, umukuru w’Inteko ya Uganda yavuze ko iyi nteko itakwemera guteza imbere ubukerarugendo ku ibikorwa bibi ku bana.
Minisiteri ishinzwe imyifatire yahaye uburenganzira iryo serukiramuco ishingiye ku kuba nta bana bemererwa kurijyamo kandi ko nta muntu urijyamo yambaye ubusa.
Nyege Nyege ni kimwe mu bikorwa bya muzika bikurura abantu benshi mu karere no kure yako, izamo abahanzi benshi bo muri Africa n’ababa hanze y’umugabane.
Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko iba ku nshuro ya karindwi, ariko buri gihe ni ibitaramo byakuruye impaka nyinshi.
Si ubwa mbere iri serukiramuco rihagarikwa nyuma rikaza gukomorerwa kuko mu 2018, Nyege Nyege yabanje guhagarikwa ishinjwa kwamamaza ubusambanyi mu kivunge ariko nyuma yemererwa gukomeza kubera ubusabe bwa benshi muri rubanda.
Umuhoza Yves