Jacob Oulanyah wari umaze umwaka umwe ari umuyobozi w’inteako ishingamategeko ya Uganda yitabye Imana nkuko byemejwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Perezida Museveni yemeje amakuru y’urupfu rwa Hon Jacob Okori Oulanyah kuri Televiziyo y’igihugu.
Mu magambo ye Museveni yagize ati”Bagore nanwe Bagabo,Nshenguwe no kubabikira urupfu rwa Nyakwigendera Hon Jacob Oulanyah umuyobozi w’inteko ishingamategeko ya Uganda”
Perezida Museveni yagize ati” Namenye aya makuru saa 10h30 nyabwibwe nabo barikumwe ndetse yanemejwe na Muganga wari urimo kumukurikirana mu cyumba cy’indembe cy’ibitaro. Nanze guhita nyatangaza kugirango abana be babanze babimenyeshwe mbere. Yari umurwanashyanka ukomeye(Cadre).”
Urupfu rwa Hon Oulanyah rwatangiye guhwihwiswa mu ntangiro z’iki cyumweru ubwo byavugwaga ko yajyanwe kuvurirwa muri Amerika, ari indembe.
Hon Oulanyah, yari umudepite wa Uganda kuva mu mwaka 2001 akiri mu Ishyaka Ugandan People Congress. Mu mwaka 2011, ubwo inteko ishingamategeko ya Uganda yari iyobowe na Rebecca Kadaga, Oulanyah yaje kwinjira mu ishyaka National Resistance Movement rya Perezida Museveni.
Kuwa 24 Gicurasi mu mwaka 2021, Oulanyah yatsinze amatora y’umukuru w’inteko ishingamategeko ya Uganda atsinze Rebecca Kadaga bari bahanganye ku majwi 310, kuri 197 .
Apfuye afite imyaka 62, kuko yavuze kuwa 23 Werurwe 1965.