Mu gihugu cya Uganda muri iki gitondo hagabwe ibitero bibiri by’abiyahuzi bibasiye inyubako za leta.
Aba biyahuzi bateye ibisasu hafi n’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda na sitasiyo ya polisi ya Uganda, Abiyahuzi bahise bahasiga ubuzima n’abandi bantu babiri b’inzirakarengane babigwamo-bahita bitaba Imana,
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zemeza ko abagabye ibitero bafitanye isano n’umutwe urwanya leta ya Museveni wa ADF (Allied Democratic Forces).
Yagize ati “Inzego zacu z’ubutasi zigaragaza ko iyi ari imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na ADF.”
“Igitero kigamiye kwangiza ubuzima bw’Abanya Uganda [kandi] byakozwe n’umwanzi twese tuzi.”
“Tugiye gukora ibishoboka byose turwanye ibindi bitero. Turabasaba kuba maso kugira ngo tubashe gufata umwanzi.”
Kugeza ubu abantu 33 barimo abapolisi 19 nibo bakometse aho batanu muri bo barembye cyane badashobora kuvuga.
NSANZIMANA Germain