Ubuyobozi bw’akarere ka Kabale muri Uganda bukomeje kwibaza iby’umurambo bivugwa ko ari uw’umunyarwanda warasiwe ku mupaka wa Uganda agerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda uzashyingurwa.
Chimp reports yanditse ko uwo umurambo w’umunyarwanda uri muri Uganda ari uw’uwitwa Bizumuramye uvuka mu murenge wa Gatebe w’Akarere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kabale muri Uganda bwatangaje ko bukomeje guhura n’urujijo bwibaza uko uyu murambo uzashyingurwa cyane ko ngo kuva kuwa Gatanu wagera ku kigonderabuzima cya Muguri , y’aba ubuyobozi bw’akarere ka Burera cyangwa Umuryango w’uyu muturage ntawe uragira icyo atangaza cyangwa ngo asabe ko uwo murambo wacyurwa ugashyingurwa mu Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi ya Kabale Darius Nandinda yavuze ko nyuma y’uko abaturage ba 7 baraswaga kuwa Gatanu w’icyumweru gishize bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge magendu mu Rwanda, birutse bahungira ku ruhande rwa Uganda, harimo umwe wakomeretse cyane. Uwo ngo yaje no guhita apfa, abandi babiri bari kumwe nawe nabo batoroka ibitaro bya bya Muguli baburirwa irengero.
Kugeza ubu ngo inzego z’ubuzima kubufatanye na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bya Uganda baracyategereje ko hamenyekana niba umuryango wa Nyakwigendera uzaza kumutora aho aruhukiye mu bitaro by’Akarere ka Kabale muri Uganda.
Ildephonse Dusabe