Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu gihugu cya Uganda yasabye ko Obed Katurebe alias RPF Gakwerere uheruka gutabwa muri yombi n’abarinzi ba Gen Muhoozi arekurwa.
Iyi Komisiyo ivuga ko Obed Katureebe afunzwe mu buryo budakurikije amategeko n’urwego rw’Ubutasi rw’Igisirikare cya Uganda (CMI).
Muri Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, ivuga ko kuva kuwa 2 Gicurasi 2022, Obed Katureebe afunze binyuranye n’ingingo ya 53 y’itegeko Nshinga rya Uganda ari naho bahera basaba ko yarekurwa na CMI cyane ko ari Umusivili niba hari ibyaha ashinjwa akabiregerwa mu rukiko rwa gisivili.
Katureebe akimara gutabwa muri yombi, Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda akaba n’umuyobozi wa UMC Obed Katureebe yakoreraga , Ofwono Opondo yavuze ko acungiwe umutekano nyuma y’uko hari harimo gushakishwa abantu bivugwa ko bamuteraga ubwoba ko bamugirira nabi.
Ifatwa rya Katureebe ryanenzwe n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, aho bavugaga ko Gen Muhoozi yabisabwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Obed Katureebe bivugwa ko ariwe ukoresha amazina ya RPF Gakwerere ku mbuga nkoranyambaga.RPF Gakwerere yakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook atuka Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo ubwo Muhoozi aheruka kugirira uruzinduko i Kigali, yamusabye ko yata muri yombi akanashyikiriza u Rwanda abirirwa bakoresha imbunga nkoranyambaga baharabika u Rwanda barino na Obed Katureebe we yemeje ko ariwe RPF Gakwerere. Ibi byatumye benshi bakeka ko itabwa muri yombi rya Katureebe ryaba rifitanye isano n’u Rwanda.