Leta ya Uganda yemeje ko igiye gukaza umutekano ku mbibi zayo n’uRwanda ,mu rwego rwo kurwanya indwara z’inka ,gukumira ubucuruzi butemewe n’amategeko ndetse n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Komiseri w’Akarere ka Kabale ,Godfrey Nyakahuma yabwiye The Observer ko byagaragaye ko hari inka zikurwa mu Rwanda zikinjizwa muri Uganda ;ibi bikaba byongera ibyago by’uburwayi bw’aya matungo cyane ko zitaba zasuzumwe.
Kisembo Henry ,umwe mu bayobozi ba Polisi muri Kigezi ,yasobanuye ko Abanyanyarwanda bakorana n’abacuruzi b’inka bo muri Kabale n’abaganga b’amatungo ,izi nka zikagurishwa ,zikabagwa zikoherezwa no mu tundi turere.
Ni mu gihe Reuben Mutabazi ushinzwe umutekano muri Kabale we avuga ko kwinjira mu buryo butemewe kw’abanyarwanda kwatumye icyorezo cya Covid-19 mu duce twa Uganda twegereye imipaka cyiyongera.
Ikindi kigiye gutuma umutekano ukazwa ku mbibi ngo ni ubucuruzi butemewe bw’inzoga ya Kanyanga bukorwa hagati y’abanya-Uganda n’Abanyarwanda,icyo Uganda igiye gukora ni ukujya yohereza abasirikare n’abapolisi kuri izi mbibi buri munsi.
Izi ngamba zifashwe nyuma yuko Uganda imaze iminsi yirukana abanyarwanda ikanabakorera iyicarubozo aho ibashinja kuba intasi z’uRwanda.
Uwineza Adeline