Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko igihugu cye kigiye kohereza izindi ngabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kugirango zihashye umutwe wa ADF ukomeje gukora amarorerwa mu gihugu cye.
Ibi Museveni yabitangaje k’umunsi w’ejo kuwa 18 Gicurasi, ubwo yagarukaga ku kababaro atewe n’izi nyeshyamba za ADF, ziherutse kugaba igitero mu kigo cya mashuri, kigahitana abantu 41, barimo abanyeshuri 37.
Niigitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu n’abajihadiste, iki gitero cyagabwe ku ishuri ryisumbuye riherereye mu ntara ya Kasese, hafi yumupaka wa DR Congo.
Abantu bitwaje imbunda bishe abanyeshuri 37, barimo abakobwa 20 n’abahungu 17, barabatema barangije baranabatwikira.
Umuzamu w’ishuri hamwe n’abandi bantu batatu na bo bishwe muri iryo joro. Akarere ka Kasese, kari mu birometero bibiri uvuye ku mupaka wa DRC.
Aka karere kabarizwamo abasirikare bagera kuri 9000 bahamaze imyaka irenga 2 nyamara bakomeje kunengwa cyane, kuko icyabazanye ari ukurandura ADF nyamara bakaba ntacyo babikozeho.
Mu burasirazuba bwa DRC hamaze igihe habarizwa intambara itandukanye y’imitwe y’inyeshyamba, irimo na ADF ikomeje kureka imbaga muri Uganda.
Iki cyemezo cyo kongera umubare wabasirikare hari abakeka ko bizateza ikibazo nacyane ko DRC ihora ishinja Uganda gufasha inyeshyamba za M23.
Uwineza Adeline
Umuti ntabwo ari ukongerayo ingabo.Sibyo bizarangiza intambara.Intambara zibera muli Africa,hafi ya zose ziba ali civil wars (abenegihugu birwanira).Ibuka intambara zabereye cyangwa zirimo kubera muli Sudan,Libya,DRC,Congo Brazzaville,Tchad,Uganda,Burundi,Central Africa,Somalia,Ethiopia,Nigeria,Mali,Burkina Faso,Mozambique,South Africa,Cameroon,Angola,etc…Kandi abarwana hagati yabo bakaba biyita abakristu cyangwa abaslamu.Bakibagirwa ko Imana yaturemye itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko Zabuli 5:6 havuga.Nubwo binanira abandi,Abakristu nyakuli ntabwo bivanga mu ntambara zibera mu isi,kubera ko Yesu yasize abibabujije.Abo nibo bazaba mu bwami bw’imana.