Abanyarwanda batuye uganda bashobora kwibasirwa muri iki gihe cy’amatora y’umwanya w’umukuru w’igihugu bashinjwa gukorana na Bob Wine.
Ku munsi w’ejo ubwo Bob Wineubwo yerekurwaga n’urukiko rwa Iganga,hatangiye gucicikana mu mbuga nkoranyambaga, inyandiko n’amajwi bikangurira Abagande guhiga abanyarwanda,babashinja kuba inyuma y’umukandida Bob Wine.
Umwe mu Bagande yazengurukije ijambo ry’imbwirwaruhame mu rurimi rw’ikigande agira ati:Bagande Bagandekazi,mwikwicara mwisinzira,twatewe kandi umwanzi wacu n’umunyarwanda,niwe uri inyuma y’ibi,kandi musangira nawe muraturanye,nimumurwanye,buri musilikare wese najye kuri buri rugo rw’umunyarwanda,afatwe yoherezwe iyo yavuye.
Bamwe mu banyarwanda batuye muri Uganda baratunga agatoki bamwe mu bamabri ba RNC bakorera muri Uganda,ndetse n’abahezanguni bashigikiye Ishyaka NRM ,ibi bikaba bishobora kuza byiyongera kurindi hohoterwa ryari risanzwe rikorerwa abanyarwanda bashinjwa kuba intasi .
Mu gihugu cya Uganda hari hasanzwe ibikorwa byo gushimuta abanyarwanda bihuriwemo n’abambari ba RNC bafatanyije n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda CMI ,muri Operasiyo bise Guhandura amavunja,bisobanuye ko amavunja ari umunyarwanda uba wanze kujya mu mitwe yitwaje intwaro ariyo FDLR,RUD URUNANA na RNC,kutajya muri iyi mitwe irwaya Leta y’uRwanda bibonywamo nk’icyaha muri iki gihugu.
Bagize bati:”Mwirirwana nabo ,muhorana nabo, musangira nabo ,mukorana nabo niyompamvu mugomba kubikiza kuko ari bo bantu bakunda gushigikira Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu ”
Hashyize imyaka myinshi,ubutegetsi bwa Perezida Museveni n’inzego ze zishinzwe umutekano , cyane cyane urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya UPDF (CMI) ruyobowe na Bg Gen Abel Kandiho bibasira abanyarwanda batuye muri Uganda aho bafatwaga bagafungwa, bagakorerwa iyica rubozo bashinjwa n’ubutegetsi bwa Museveni kuba intasi z’uRwanda.
Mu Gihugu cya Uganda hasanzwe hatuye abanyarwanda batari bake biganjemo abakora ibikorwa by’ubucuruzi, abagiye gupagasa, abahunze igihugu baba mu nkambi nka Nyakivala,Cyaka na Rwamwanja,ari naho higanjemo ababa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’urwanda nka RNC , FDLR, Rud urunana n’iyindi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Hategekimana Claude