Amezi arenze arindwi kuva Mageza Emmanuel apfiriye mu bitaro bya Butabika mu gihugu cya Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’urwego rwa Gisirikari CMI; ubutegetsi bwa Uganda bwakomeje gusabwa gushyikiriza umubiri wa Mageza umuryango we maze agashyingurwa mu cyubahiro ariko bagumye kuvunira ibiti mu matwi nkaho ayo makuru ari mashya kuri bo.
Uyu Mageza Emmanuel ni umwe mu Banyarwanda biciwe muri za kasho za CMI nyuma y’ibikorwa by’iyicarubozo bagiye bakorerwa bihagarikiwe na Major Gen Abel Kandiho, Mageza yakorewe iyicarubozo mu gihe kingana n’umwaka maze aza kugeza igihe ata ubwenge, nyuma CMI yaje kumujugunya mu bitaro bya Butabika bisanzwe bijyanwamo abantu bafite ibibazo byo mu mutwe akaba ari naho yaje gusagwa yapfuye kubera ingaruka z’iyicarubozo.
Francoise Kagoyire na Safari ndetse n’abandi bo mu muryango baganiriye na Virungapost bakomeje gusaba ko hagira icyakorwa kugira ngo babashe kubona umubiri w’umuvandimwe wabo kugirango bamushyingure mu cyubahiro.
Kagoyire yagize ati ”Turizera ko umunsi umwe tuzasezera kuri musaza wacu kandi ubuyobozi bwacu ntibwahwemye kuvuga ku kibazo cyacu ndetse ko hakenewe iperereza ryimbitse dore ko aribyo igihugu cyacu gihora gisaba ubugande”.
Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kwerekana ko hari abanyarwanda bakomeje kugirirwa nabi mu gihugu cya Uganda ndetse rugakomeza gusaba ibisobanuro mu rwego rwo kuba hagaruka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi byakagombye kuba bibanye kivandimwe.
Ku bijyanye n’umurambo wa Mageza, u Rwanda rwari rwasabye ko wazanwa mu Rwanda ukaba ariho ushyingurwa ndetse hakaba hakorwa iperereza ku cyaba cyarateye urupfu rwe ibintu ubutegetsi bwa Uganda bwirengagije nkana.
Mageza Emmanuel yakuwe muri Bisi ya Mbarara n’abakozi ba CMI mu kwezi kwa mbere 2019, ndetse icyo gihe ahita ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke giherereye I Mbarara mu buryo butemewe n’amategeko kuko yashimuswe, nyuma yaho yaje kwimurirwa mu kindi kigo cya gisirikari cya Mbuya kugeza icyo gihe ntiyigeze anagezwa imbere y’urukiko kugirango amenyeshwe ibyo yaregwaga, binavugwa ko yasanze abandi Banyarwanda benshi aho bari bafungiye muri Mbuya nabo bagiye bashimutwa.
Aho bagiye bakorerwa iyicarubozo ritandukanye nko gukubitishwa amashanyarazi, kubinika mu mazi ndetse n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri kugira babahatire kwemera ko ari abatasi baje kuneka muri Uganda batumwe n’u Rwanda muri ibyo bikorwa bya kinyamanswa niho Mageza yaje guta ubwenge.
Uwamwunganiye mu mategeko Eron Kiiza yahamije ko Mageza yamaze amezi 12 yose afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri icyo gihe cyose yakorerwaga ibikorwa by’iyicarubozo byaje no kuba intandaro y’urupfu rwe.
Uyu Mageza ni umwe muri benshi bagiye batakariza ubuzima bwabo mu bikorwa bya leta ya Uganda byo gushimuta Abanyarwanda bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa ngo kuba intasi z’u Rwanda, ibirego leta y’u Rwanda yagiye ifata nk’urwitwazo no gukinga amahanga ibikarito mu maso kugirango itabazwa uruhare ishinjwa rwo gukorana bya hafi n’imitwe y’iterabwoba irimo RNC, RUD-Urunana ndetse binyuze muri bamwe mu bategetsi muri Uganda bakaza gutiza umurindi igitero cyagabwe mu Kinigi mu mwaka ushize kigahitana inzirakarengane z’abanyarwanda 14; icyo gihe abafashwe bahamije uruhare rwa Philemon Mateke.
Leta ya Uganda yakunze gusa nkaho yerekana ko nta kibazo ifitanye n’u Rwanda ariko uko iminsi yagiye ishira niko hagiye hagaragara ibizibiti (gihamya) yerekana ibikorwa bya kinyamanswa Leta ya Kampala yagiye ikorera Abanyarwanda ndetse abenshi bagapfira mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.
Aha ntihakwirengagizwa ubufasha bagiye baha abarwanya u Rwanda nka Charlotte Mukankusi igihe bamuhaga Passport ya Uganda kandi bizwi neza ko aba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, wakongeraho no kuba ubutegetsi bwa Museveni bwaranze gutanga umubiri wa Emmanuel Mageza ngo ushyingurwe bikerekana kugenda biguruntege mu gushyira mu bikorwa ibyasinyiwe I Luanda mu mwaka ushize ndetse n’ibiganiro bya Gatuna muri Gashyantare uyu mwaka.
Ubwanditsi