Ikigo cy’amashuri abanza cya Kamuwunga muri Lwera mu Karere ka Kalungu kibasiwe n’umwuzure watewe n’ikiyaga cya Victoria bituma icyo kigo gifungwa binatuma kandi abanyeshuri badakora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere.
Umuyobozi ushinzwe kureberera ibigo by’amashuri Mr. John Mutagubya yavuze ko uretse amashuri yangirijwe n’ibyo biza na Banki zagezweho nabyo.
Yavuze kandi ko ibyumba by’amashuri byangiritse cyane ndetse bikomeje byashyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga. Akomeza avuga ko hari ibigo bitashegeshwe n’uwo mwuzure bikaba bikoresha ubwato ngo abana bagere ku mashuri.
Ikigo cya Kamuwunga kibasiriwe n’umwuzure kirera abanyeshuri 300. Akomeza agira ati” Twafashe icyemezo cyo gufunga icyo kigo kugira ngo turengere ubuzima bw’abanyeshuri n’abarimu babo, Ni ku nshuro ya gatatu mu mwaka umwe aka gace ka Kamuwunga kagezweho n’imyuzure.
Ibiherutse, muri Gicurasi umwaka ushize, amagana menshi barimuwe nyuma y’uko amazu yabo yibasiwe n’amazi. Muri Mutarama uwo mwaka amazu yashenwe n’amazi mu gace ka Nabyewanga mu karere ka Mpigi no mu mujyi wa Lukaya mu karere ka Kalungu.
Muri Kamena 2020, ikigo cy’amashuri cya Kamuwunga kibasiriwe n’ibiza bikaze byamaze ibyumweru byinshi. Igishanga cya Lwera kiri ku birometero 20 kuzamura hafi Kampala-Masaka amazi yacyo n’ayuruhurirane rw’imigezi atembana ubutaka bwo muturere twa Gomba, Mpigi na Kalungu bikiroha mu kiyaga cya Victoria.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com