Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 umukandida Perezida w’ishyaka Alliance for National Transformation (ANT) Rtd Gen. Mugisha Muntu yafashwe n’uburakari budasanzwe ubwo Polisi ya Kasese yamubuzaga kujya aho biteganijwe ko yimamamariza uyu munsi.
Inkuru ya Chimpreports ikomeza ivuga ko uyu munsi ibikorwa by’ishyaka ANT rya Gen. Muntu byari biiteganije kubera mu gace ka Bwera ho muri Kasese. Nyuma ngo imodoka zari ziherekeje uyu mukandida zatunguwe no gusanga polisi yitambitse mu muhanda ibabuza kujya aho bari bateganije gukorera ibikorwa byabo.
Gen. Mugisha we ubwe yasohotse mu modoka igitaraganya asumirana na Polisi ari nako baterana amagambo gusa, ngo ntibaje kurwana nk’uko chimports ikomeza ibivuga.
Ku munsi w’ejo kuwa Gatanu nibwo umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muriUganda yasohoye itangazo ribuza polisi kwivanga mu matora, aho yatunze agatoki ko ikomeje kubangamira abakandida bigenga n’abamashyaka atavuga rumwe na Leta.
Simon Kibalama uyobora iyi Komisiyo yagize ati” Abakandida bigenga n’abamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bafite uburenganzira bwo kwemererwa kwiyamamaza no guhabwa aho bategurira ibikorwa byabo byo kwiyamamaza. Turasaba polisi kurekeraho ibikorwa irimo gukora bishobora kubangamira imigendekere myiza y’amatora”.
Ku ruhande rwa Polisi ya Uganda yo ivuga ko itigera ibangamira abakandida barimo kwiyamamaza, ko ahubwo yo icyo iba ireba ari uko baba bakurikije amategeko n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 igihugu kigenderaho.
Ildephonse Dusabe