Guverinoma ya Uganda yongeye gusubizaho imbuga nkoranyambaga na interineti byari byakuweho hagamijwe kurinda umutekano w’abaturage ubwo hari hagiye kuba urubanza hagati ya NRM na NUP.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) Peter Ogwang yatangarije Nile Post dukesha iyi nkuru ko impamvu nyamukuru yatumye Guverinoma ikupa interineti n’imbunga nkoranyambaga byari mu nyungu z’umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Serivisi za interineti n’imbuga nkoranyambaga zagaruwe. Turasaba imbabazi ku ngaruka byagize ku baturage , ariko byari kubw’umutekano w’igihugu cyacu”
Iri hagarikwa ry’imbuga nkoranyambaga ribaye inshuri 2 mu kwezi kumwe dore ko kuwa 12 Mutarama 2021 ubwo hategurwaga amatora y’umukuru w’igihugu, Imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, WhatsApp, na YouTube zahagaritswe muri iki gihugu.
Abagande benshi, barimo Abaminisitiri, bakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga rihanitse rya Virtual Private Network (VPNs). Mu gihe abatrage bo bavuga ko imbuganoranyambaga zakomeje gufungwa na nyuma y’amatora.