Igihugu cya Uganda kiri mu biganiro na Leta ya Turikiya kubera ikibazo cy’abaturage 87 bafungiye yo kubera ikibazo cy’ibyangombwa.
Aba baturage bivugwa ko barimo abambutse batagira ibyangombwa abandi bikaba byarabashiriyeho, bityo bakaba baba muri Turikiya batagira ibya ngombwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko ambasaderi w’iki gihugu muri Türikiya yasanze abaturage 87 bafungiye muri gereza esheshatu zirimo Harmandali, Silvre, Tuzla, Erzurum 1, Erzurum 2, na Edirne.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Vincent Bagiire yagize ati “Nyuma y’izo ngendo, hagaragaye abanya-Uganda 87 muri gereza zo muri Türikiya bitewe no kuba mu gihugu uruhushya rwabo rwararangiye, biri mu bitemewe n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka muri iki gihugu.”
Guverinoma ya Uganda ivuga ko ikomeje ibiganiro bigamije gushakira ubufasha abafunzwe ngo barekurwe ariko n’imiryango yabo ngo izakomeza kugezwaho amakuru y’uko ikibazo cyakemuka.
Vincent arasaba abaturage bo mu bihugu by’amahanga, ko bakubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu rwego rwo kubahiriza amatergeko y’igihugu cya turkiya.
Ambasaderi wa Uganda muri Türikiya, Nusura Tiperu yabwiye Daily Monitor ko abenshi mu bafunzwe ari abagore, ndetse ngo iki gihugu cyari kimaze amezi abiri gikoze umukwabo wo guta muri yombi abantu bakibamo badafite ibyangombwa.