Nyuma y’uko umuryango w’Afurika y’iburasirazuba wungutse ikindi gihugu cya Congo nk’igihugu kinyamuryango, Guverinoma ya Uganda irateganya umushinga wo gushyira Igifaransa n’Igiswahili mundimi zigishwa mu mashuri.
Uyu mushinga wo kwigisha izi ndimi mu mashuri abanza n’ayisumbuye mbere y’uko zigirwa indimi zemewe mu butegetsi,wamuritswe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Rebecca Kadaga.
Uyu mu MinisitiriYabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko hari umushinga Minisiteri ye iteganya kugeza kuri Guverinoma mbere y’uko ushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko.yakomeje avuga Ati “Ndateganya kugeza kuri Guverinoma umushinga w’uburyo twakongera Igiswahili mu ndimi zacu ariko nibwira ko ubu byatangirana no kuba cyaba itegeko kikazajya kinabazwa mu mashuri uhereye mu abanza.”
Yakomeje avuga Ati“Igifaransa nacyo birashoboka ariko nacyo birakwiye ko kiba itegeko. Ndateganya rero kubigeza kuri Guverinoma mu gihe gito.”
Uyu muryango w’Afurika y’iburasirazuba ukoresha yane izi ndimi cyane ko ibihugu biwugize bizikoresha, mugihe iki gihugu cyo kikiri inyuma murizo.
Umuhoza Yves