Abakorera mu isoko rya Kayunga bararira ayo kwarika kubw’isuku nke aho ibishingwe byageze aho bizenguruka isoko ryose none abacuruzi hamwe nabakiriya ntibakibona aho banyura bajya cyangwa bava mu isoko kubera ubwinshi bw’imyanda.
Inkuru dukesha ikinyamakuru BUKEDDE ivuga ko ubu impungenge ari zose kubwo gutinya indwara zituruka ku mwanda zirimo korera na malariya .
Mu byukuri iyo myanda ngo imaze igihe kirekire itayorwa mugihe tuzi neza ko isuku ari isoko y’ubuzima nyamara Uganda bo siko bamwe babibona iyumvire nawe aho abaturage batabaza leta ngo ibakorere isuku kandi mubyukuri ahanini iyomyanda igizwe n’amazi bakoresha boza inyama zo munda nandi ava mukoza amafi ibyo byose bikazana inyo nyinshi usanga zirirwa zitembera mu isoko .
Ubu bamwe mubacuruzi bafite impungenge kubw’imibereho barimo muri iri soko.Ukuriye iri soko yatangarije iki kinyamakuru ko bategetse abacuruzi bose ko bagomba kujya bashyira iyo myanda mumifuka nkuko biteganyijwe ariko ati bo ntibabikozwa imyumvire yabo iracyari hasi
Camille Mudahemuka