Urukiko rwo mu murwa mukuru Kampala wa Uganda rwarekuye by’agateganyo umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija.
Uyu mwanditsi yagaragaye mu rukiko hifashishijwe uburyo bw’iyakure bwa videwo.
Mu byo agomba gukurikiza, harimo ko atemerewe kujya hanze y’igihugu kandi ko agomba guha urukiko urwandiko rwe rw’inzira (passport) rukarubika mu gihe cy’amezi atandatu.
Yanabujijwe kuba yavuga ku mugaragaro ku rubanza rwe. Uyu mwanditsi yari yafunzwe mu mpera y’ukwezi kwa cumi na kabiri, inzego zishinzwe umutekano zibanza kumufungira ahatazwi. Muri uku kwezi kwa mbere, urukiko rwari rwategetse ko akomeza gufungwa.
Mu cyumweru gishize, abunganizi be mu mategeko bari basabye ko arekurwa, bavuga ko ubuzima bwe butameze neza, hashingiwe kuri raporo y’urwego rw’amagereza yavuze ko Bwana Rukirabashaija afite inkovu zirimo gukira ku bice bimwe by’umubiri we.
Raporo ya muganga y’urwego rw’amagereza yongeyeho ko yagize ibikomere mbere yuko yoherezwa muri gereza. Abunganizi mu mategeko ba Bwana Rukirabashaija bavuze ko yakorewe iyicwarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) igihe yari afunzwe.
Aregwa ibyaha bibiri byo gukoresha imvugo ikomeretsa – biteganywa n’itegeko ku gukoresha nabi mudasobwa – mu kubangamira amahoro ya Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.
Mu mwaka wa 2021, Bwana Rukirabashaija yatsindiye igihembo mpuzamahanga cy’umwanditsi ugaragaza ubutwari cya ‘PEN Printer International Writer of Courage’, kubera igitabo cye ‘The Greedy Barbarian’, aho anenga, mu buryo bwo gutera urwenya, ruswa mu bari mu butegetsi bwo hejuru mu gihugu yihimbiye (fiction) mu mvugo ye y’umwanditsi.
UWINEZA Adeline